Welcome to Pro-Femmes/Twese Hamwe

Mail

info@profemmes.org

Phone Number

+250 788 521 600

News

Home / News

UBUTUMWA BWA PRO-FEMMES/TWESE HAMWE MURI IKI GIHE CYO KWIBUKA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI KU NSHURO YA 26.

Bavandimwe, ndagirango mu bihe twibuka ku ncuro ya 26 Genocide yakorewe abatutsi, dufate umwanya wo kwibuka kandi twiyubaka.

Abanyarwanda twahisemo ubuzima maze twimakaza ibikorwa bijyana nabyo birimo kubaka umuco w’amahoro, gufatanya muri byose, kwishakamo ibisubizo, gukora cyane no kureba kure tugamije ejo heza hacu n’igihugu cyacu.

Muzi mwese uruhare rw’umunyarwandakazi muri izi gahunda zose, nyamara tuzi twese ukuntu yashegeshwe birenze kamere by’umwihariko nanubu agihanganye n’ingaruka za jenoside yakorewe abatutsi.

Bagenzi banjye, ibi bihe turimo twe guheranwa n’agahinda, zirikana mugenzi wawe, umwoherereze ubutumwa bumukomeza, muterefone, igisha abana mu rugo umuco w’amahoro uzira ivangura, ba intangarugero aho utuye,kandi rangwa n’imvugo ihumuriza.

Ibyo twagezeho ni byinshi, dukomeze iyo ntero dukomeze kuba hafi imiryango y’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi by’umwihariko umuryango AVEGA ufite mu nshingano incike zashegeshwe, tuboherereze ubutumwa bubakomeza,kandi tubabe hafi.

Nubwo Coronavirus yabaye inzitizi kubikorwa byinshi, ariko hari uburyo bwo kuba hamwe tutarebana. Zirikana imfubyi, abapfakazi ,incikemuturanye, maze ugire icyo ukora kibubaka muri ibi bihe byo kwibuka abacu bazize jenoside yakorewe abatutsi.
Imbaraga zacu ni umusanzu ukomeye m’urugendo rwo kwiyubaka.

TWIBUKE TWIYUBAKA kandi twubahe TUGUME MU RUGO, dukomeze kwirinda no kurinda abandi COVID 19.